Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Yves Rwagasore, uba muri Canada, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Narababariwe”, nyuma y’igitaramo gikomeye aheruka gukorera i Ottawa. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku mbabazi z’Imana n’ukuntu Kristo yitangiye abanyabyaha kugira ngo bababarirwe.
Indirimbo yaturutse ku isoko y’ijambo ry’Imana
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yves Rwagasore yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize Album ye ya kabiri, ari gukoraho. Yagize ati:
“‘Narababariwe’ ni indirimbo yaturutse ku gutekereza ku murimo Yesu Kristo yakoze, nk’uko tubisanga muri Befeso 2:4. Ni ubutumwa bushingiye ku rukundo rwe, imbabazi z’Imana no gukomera kwayo.”
Umuhamagaro umusunika nubwo hari imbogamizi
Yves yagaragaje imbogamizi abahanzi bahura na zo iyo bari mu mahanga—ahagaragara nk’ubwiyongere bw’imirimo n’ubuke bw’abatunganya umuziki. Ariko avuga ko umuhamagaro ari wo umusunikira:
“Ubuzima bwo hanze butuma abantu bahora bihugiraho, bigatuma umwanya wo gukora umuziki ubura. Ariko iyo Imana iguhamagaye, iguha n’imbaraga zo gukomeza, nubwo bigorana.”
Glorious Hymns Live Concert—Igiterane cyuzuyemo umugisha
Ku wa 14 Ukuboza 2024, Yves yakoze igitaramo yise Glorious Hymns Live Concert i Ottawa, cyitabiriwe n’abantu benshi. Yari yahuje imbaraga na Jasper Worship Team yo mu Itorero Evangelical Hermon Church.
“Igitaramo cyagenze neza cyane. Twagize ibihe byiza byuzuye kuramya n’ishimwe, kandi nzirikana urukundo neretswe. Uwiteka yari kumwe natwe.”
“Narababariwe”—Indirimbo y’ubuzima bushya muri Kristo
“Narababariwe” ni indirimbo ifasha umuntu kwibuka ko atari ibikorwa bye bimuhesha agakiza, ahubwo ari ubuntu bw’Imana. Ni ijwi ry’umutima wishimira ko yabonye imbabazi, kandi yemeza ko urukundo rwa Kristo rutajya rusaza.
Yves asoza avuga ko azakomeza kwamamaza ibyiza by’Imana aho ari hose:
“Nzavuga hose ineza Yesu yampaye. Ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Iyo umwizeye kandi ukamwakira, ubona ubugingo buhoraho.”
Indirimbo zamenyekanishije Yves Rwagasore
Yves Rwagasore azwi mu ndirimbo zagiye zimenyekana mu gihe gishize, nka:
- Njyewe na Yesu
- Wowe Ntujya Uhemuka
- Abiringiye Uwiteka
- Thank You God
Agakiza.com ishimira Yves Rwagasore ku butumwa atanga binyuze mu muziki. “Narababariwe” ni indirimbo itwibutsa ko imbabazi z’Imana zihoraho, kandi ko mu rukundo rwa Kristo, habamo ubuzima bushya.