Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza ibitaramo bibiri bikomeye yari yateguye mu gihugu cya Canada ku munsi mukuru wa Pasika, aho yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gihe cyo kuramya Imana no kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari ageze muri Canada, ndetse ibi bitaramo yabikoze ku rwego rurenze uko byari byitezwe. Yakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, ndetse n’ikindi gikurikiyeho ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025 mu Mujyi wa Ottawa.
Ibi bitaramo yabikoze yifashishije izina ‘Easter Experience Canada’, aho yari aherekejwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Aime Frank, Serge Iyamuremye na Miss Dusa.
Patient Bizimana yageze muri Canada mbere y’iminsi itandatu kugira ngo yitegure neza ibi bitaramo, ahura n’abamufashije kubitunganya no kumenyekanisha.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko byari ibihe by’umunezero byuzuyemo guhembuka no kwishima kw’abari bitabiriye. Ati: “Byabaye ibihe by’umunezero yaba kuri njye ndetse no ku bandi babyitabiriye. Ndashimira abantu uburyo banshyigikiye, binyereka ko bari banyotewe no gutaramana nanjye.”

Ibitaramo byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda, n’abandi batuye muri Canada. Abaririmbanaga na Patient Bizimana indirimbo ze zakunzwe harimo “Menye Neza,” “Amagambo Yanjye,” n’iyitwa “Agakiza”, aherutse gushyira hanze.
Ibi bitaramo byari binogejwe n’imikoranire ye n’abandi bahanzi bamushyigikiye. Aime Frank na Serge Iyamuremye bafashije mu kuririmba indirimbo zifasha abantu kwegera Imana, n’aho Miss Dusa agaragaza impano ye ikomeje gutera imbere mu njyana ya Gospel.
Uretse abari mu bitaramo, n’ababikurikiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo bishimiye uko byagenze, bamwe batangaza ko byabaye “Pasika yihariye kandi yuzuyemo ububyutse.”



Uyu muhanzi yavuze ko ibi bitaramo ari intangiriro y’urugendo azakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rwanda, aho azakomeza kwamamaza Album ye nshya yise ‘Agakiza’.
Ni Album avuga ko yamusabye imbaraga nyinshi mu kuyitegura, kuko yayikoreye mu buryo bw’umwuga afatanyije n’aba producer bakomeye mu Rwanda nka Mastola na Gerard. Iyo ndirimbo yitwa “Agakiza”, ayifata nk’umurongo ngenderwaho w’iyo Album, akaba yarayishyize ku mbuga zitandukanye acururizaho umuziki.
Patient Bizimana yavuze ko iyi Album izasohokana n’igitaramo gikomeye azakorera mu Rwanda muri Mata 2026, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza Pasika mu buryo budasanzwe, binyuze mu muziki wubaka umutima n’umwuka.