Alarm Ministries, itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ryateguye igitaramo cy’ikirenga kizabera muri Crown Conference Hall, i Nyarutarama, ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, guhera saa 5:00 z’amanywa (11:00 AM).
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gukora “Live Recording” y’indirimbo z’iri tsinda, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bazabona amahirwe yo gukurikira ibikorwa by’umwihariko mu buryo bwa live recording, bikaba ari igikorwa cy’ingenzi ku batuye i Nyarutarama n’ahandi.
Alarm Ministries ni itsinda ry’abaramyi ryashinzwe mu 1997 mu gace ka Kimisagara, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ryashinzwe n’urubyiruko rwari rwifuza gukiza imitima y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo z’ukuri, zifite ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge. Mu myaka 25 ishize, Alarm Ministries imaze gukora indirimbo zirenga 400, ikaba yaragiye itaramira mu bihugu nka Kenya, Uganda, Tanzaniya, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagiye inahabwa ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards, Salax Awards, na Jamafest.

Mu 2019, Alarm Ministries yakoze igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, aho baririmbye indirimbo 37 mu buryo bw’amashimwe. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2024, Alarm Ministries yakoze igitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert”, cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 31 Werurwe 2024. Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), hagamijwe gusoza ubukangurambaga bwiswe “Shyigikira Bibiliya” bwatangijwe mu 2023.
Mu gihe cy’iki gitaramo, Alarm Ministries yafatanyije n’abahanzi n’amakorali atandukanye nka Israel Mbonyi, Zoravo ukomoka muri Tanzania, James na Daniella, Jehovah Jireh, na Shalom Choir.
Mu gihe gishize, Alarm Ministries kandi yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”, cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 29 Ukuboza 2024. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kikaba cyaritabiriwe n’abahanzi nka Gentil Misigaro ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse mu bihugu bitandukanye.