Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yasohoye indirimbo nshya yise “Itegure”, aho yanatangaje ko ari mu myiteguro ya album ebyiri, imwe izasohoka muri uyu mwaka wa 2025, indi ikazasohoka umwaka utaha wa 2026.
Iyi ndirimbo nshya yagiye hanze mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi Prosper yari amaze asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho agaragaza imyiteguro yayo.
Indirimbo “Itegure” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bruce, amashusho yayo afatwa na Musinga, atunganywa na Eddie Cuts.
Mu kiganiro yagiranye n’InyaRwanda, Prosper yavuze ko yari amaze igihe asa n’ucecetse mu muziki, bitewe n’uko yari yihaye intego yo gukora kuri album ebyiri icyarimwe. Ati: “Natangiye imirimo yo gukora kuri album ebyiri; imwe izajya hanze muri uyu mwaka, indi ikazasohoka mu mwaka utaha.”
Ni nyuma y’umwaka umwe gusa asohoye izindi album ebyiri yise “Nzakingura” na “Nyigisha”, zagiye hanze ku wa 12 Gicurasi 2024, anazimurikira mu gitaramo gikomeye cyabereye i Kigali, cyitwaga “Nzakingura Live Concert”, kibera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Prosper Nkomezi azwiho indirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abantu, kandi kuva akiri muto, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umurimo w’Imana abinyujije mu muziki.
Yigeze gusangiza abantu inkuru imwerekeyeho akiri umwana, ubwo yamennye ijerekani ashaka kuyishyiramo radiyo kugira ngo yumve neza umuziki udunda – ibintu avuga ko byari ikimenyetso cy’icyo Imana yamuteguriye.
Nkomezi yavukiye mu muryango w’abakristo, akiri muto yigishwa gucuranga piano, anatangira kuririmba muri korali ya ADEPR, nyuma aza kwerekeza muri Zion Temple.
Mu mwaka wa 2014, yahuye n’imbogamizi n’ibihe byiza bikomeye, kuko ari bwo Nyirarume yamufashije gutangira umuziki nk’umuhanzi wigenga. Yibuka ko Marume we wacurangaga piano yamugiriye inama yo gutangira urugendo nk’umuhanzi nyuma yo kumva ubuhanga bwe mu kuririmba.
Indirimbo ye ya mbere “Sinzahwema”, yasohotse mu 2017, yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, ndetse hari aho yacurangwaga mu nsengero n’ahandi, abantu batazi ko ari iye.
Mu bihe bitandukanye, Prosper yitabiriye ibitaramo binyuranye birimo icyo Vestine na Dorcas bakoze mu 2022, n’ibindi byabaye mu 2023 birimo icya Alex Dusabe n’icyabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Agakiza.com yakwifuriza Prosper Nkomezi gukomeza gukorera Imana no gukomeza gutanga ubutumwa bukiza binyuze mu muziki.