Umuhanzikazi Peace Hoziyana, uzwi nka Peace Hozy, w’ijwi ryiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaganiriye ku rugendo rwe rumaze umwaka umwe kuva atangiye gukora umuziki ku giti cye, ndetse n’indirimbo nshya yise ‘Hozana’ yanditse mu bihe byari bikomeye. Peace Hozy, wize mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yasoje mu 2019, yabaye mu itsinda rya Sebeya Band mbere yo kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent, aho yageze muri ½. Nyuma y’irushanwa, yakoranye na Israel Mbonyi imyaka itatu mbere yo gutangira urugendo rwe bwite mu muziki.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Peace Hozy yavuze ko yishimira intambwe yagezeho mu mwaka umwe amaze akora ku giti cye, aho yakoze indirimbo enye wenyine n’izindi ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi. Yashimye Imana yamufashije muri uru rugendo, avuga ko abantu bakomeje kwishimira umuziki we, cyane cyane ku ndirimbo ye ‘Ruhuka’ ikomeza kubaka imitima ya benshi.
Yagarutse ku ndirimbo nshya ‘Hozana,’ avuga ko yayikoze nyuma y’amezi 10 asa nk’ucecetse, bitewe n’imbogamizi zitandukanye zatumye ikorwa ryayo ritinda. Ariko yashimye Imana yamuhaye igihe cyiza cyo kuyishyira ahagaragara, kandi mu munsi umwe imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi icumi kuri YouTube.
Peace Hozy yatangaje ko nubwo yahuye n’ibibazo, yabashije kubirenga akumva mu mutima we huzuye amashimwe aho kumva intege nke. Yavuze ko atazacika intege kandi afite indi mishinga y’indirimbo ndetse no gutegura ibitaramo mu minsi iri imbere, yerekana ko yiteguye gukomeza gukora cyane mu muziki. Indirimbo ze zizwi cyane harimo ‘Ruhuka,’ ‘Uganze,’ n’‘Itabaza.’