Umuramyi Mucyowera Jesca wamamaye mu ndirimbo “Yesu Arashoboye”, “Jehova Adonai” n’izindi zitandukanye, yongeye gukora mu nganzo anateguza igitaramo gikomeye mu bihe bya vuba.
Mucyowera Jesca ni umukristo muri EPR/ Gikondo, umuramyi n’umuririmbyi muri Injili Bora yandikiye indirimbo “Shimwa” yamamaye mu buryo bukomeye. Kuririmba si ibya none ahubwo abirambyemo dore ko yabitangiye akiri umwana muto. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya, guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo.
Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye kuwa 19/12/2015. Mucyowera wakuriye i Rwamagana, avuka mu muryango w’abana 7, we akaba uwa 3. Mu mashuri yisumbuye yize ‘Gestion informatique’ naho Kaminuza yiga icungamari muri University of Kigali.
Kuri ubu Mucyowera Jesca yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Imana Ikomeye” yagiye hanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024. Ni nyuma y’amezi abiri gusa ashyize hanze iyo yise “Hashimwe Yesu” yakoranye na Korali Injili Bora asanzwe aririmbamo.
Jesca Mucyowera yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Imana ikomeye” yayanditse muri Nzeri ubwo yari mu bihe byiza byo gutekereza ku gukomera kw’Imana. Yavuze ko irimo ubutumwa bubwira abantu ko “Imana twizeye ikomeye cyane, dukwiriye gukomeza kuyigirira icyizere”.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yavuze nyuma yo gukora iyi ndirimbo, ateganya gushyira hanze izindi zinyuranye. Mu byo ateganya harimo n’igitaramo gikomeye. Yagize ati: “Ndi gutegura gukorera Imana binyuze mu ndirimbo nyinshi Imana irimo kumpa. Ndi mo gutegura igitaramo mu minsi iri imbere.”
Jesca Mucyowera warakiranywe urugwiro rwinshi mu muziki amazemo imyaka 4 nk’umuhanzi wigenga, benshi bakaba banyotewe no gutaramana nawe, ntabwo yatangaje itariki azakoreraho igitaramo cye, gusa si kera nk’uko yabyihamirije. Amakuru avuga ko iki gitaramo kizaba mu ntangiriro za 2025, gusa nyiri ubwite ntabwo arabyemeza.