Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusubira gutaramira mu gihugu cya Kenya, mu gitaramo cyihariye kizafasha abanya-Kenya kwambukiranya umwaka wa 2024, binjira mu mwaka wa 2025.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Nina Siri’, ‘Ku gasambi’ n’izindi, yabwiye InyaRwanda ko atazataramira muri Kenya, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2024.
Ni igitaramo cya Gatatu agiye gukorera muri Kenya muri uyu mwaka. Ndetse avuga ko ari igisobanuro cy’uburyo “nagiriye umugisha muri iki gihugu”.
Israel Mbonyi yavuze ko abamutumiye muri iki gitaramo ari abandi, batandukanye n’abari bamutumiye mu bitaramo aherutse gukorerayo.
Yaherukaga muri iki gihugu, ku wa 10 Kanama 2024, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ’Africa Worship Experience’ cyabereye muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo abanyacyubahiro barimo Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, Kalonzo Musyoka wabaye Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya, Eugene Wamalwa
Depite Peter Kalerwa Salasya yari aherutse gutangaza ko yitegura kongera gutumira Israel Mbonyi agataramira muri Bukhungu Stadium.
Uyu muhanzi yatangiye gutumirwa cyane muri Kenya nyuma y’uko indirimbo ye ‘Nina Siri’ icengeye cyane, no kuba yarashyize imbere mu ndirimbo zigaruka ku rurimi rw’igiswahili.
Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw’Igiswahili. Umubare w’insengero n’Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.
‘Nina Siri’ yari yakuye ku mwanya wa mbere indirimbo ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux yari imaze igihe iri kuri uyu mwanya. ‘Enjoy’ yahise ijya ku mwanya wa kabiri.
Ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo ‘Nimependa’ ya Guardian Angel na Deus Derick na Sammy G, ni mu gihe ‘Honey’ ya Zuchu yaje ku mwanya wa Gatatu ikurikirwa na ‘Majina Yote Mazuri’ ya Hymmnos 2.
Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo ‘Nina Siri’ yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw’abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n’ubutumwa bukubiyemo.
Yumvwa cyane n’abantu bakoresha ururimi rw’Igiswahili. Ati “… Byatumye ntekereza uburyo nashyira imbaraga mu bihangano biri mu Giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi abantu bakomeje kuyumva cyane.”
Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.
Ibarura rusange ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.
Indirimbo ‘Nina Siri’ iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise ‘Nk’umusirikare’ yakoreye mu Intare Conference Arena.
Uyu muhanzi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2024. Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye Abakristu bacyitabiriye kuzabana nawe muri iki gitaramo.
Ati “Nanjye ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.”
Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gutaramira mu gihugu cya Kenya ku nshuro ya Kabiri