Umuhanzi Prosper Nkomezi, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya kane, ikazaba iriho indirimbo umunani, harimo n’iyo aherutse gusohora yitwa ‘Warandamiye’ ku wa 23 Ukwakira 2024. Album ye ya kane izakurikiraho nyuma y’igitaramo yakoreye muri Gicurasi 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village, aho yamuritse Album ze ebyiri ‘Nzakingura’ na ‘Nyigisha’.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Prosper yavuze ko hari izindi ndirimbo zizajya hanze mbere y’uko Album ye nshya isohoka yose. Yongeyeho ko hari indirimbo imwe yakoranye n’undi muhanzi, ariko ataratangaza uwo bazafatanya.
Yashimangiye ko Album eshatu amaze gushyira hanze zamufashije cyane mu ivugabutumwa, byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano bishya. Prosper avuga ko yakiriye ubuhamya bw’abantu bahinduriwe ubuzima n’indirimbo ze, harimo n’abanyamahanga batumva ikinyarwanda ariko bagasaba ibisobanuro.
Yavuze ko indirimbo ‘Warandamiye’ ivuga ku rukundo n’imbabazi z’Imana, aho Imana irokora abantu ikabaha ubugingo bushya. Yongeraho ko mu gukora ibihangano bye ategereza icyerekezo cy’Imana, agahitamo neza igihe cyo kubigeza ku bantu.