Israel Mbonyicyambu yamaze kwemeza amatariki azakoreraho ibitaramo bye biteganyijwe kuzabera mu gihugu cya Tanzania, harimo ikizaba ku I tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024 mu mujyi wa Dar Es Salaam. Icya mbere kizabera ahitwa Mlimani City ikindi kizabera Leaders Club.
Ibi bitaramo Mbonyi agiye gukorera muri Tanzania byateguwe na sosiyite Wakati wa Mungu yashyize imbere ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni inshuro ya gatatu bateguye ibi bitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Mbonyi muri Tanzania kizabera ahitwa Leaders Club ni amashilingi ibihumbi 20 Tsh (hafi ibihumbi 10Frw) ahasanzwe na 50 Tsh (ibihumbi 24Frw) muri VIP.
Biteganyijwe ko muri ibi bitaramo Mbonyi azaririmbana n’abandi bahanzi batandukanye barimo nka; Rehema Simfukwe, Halisi Ministry , Joel Lwanga, n’abandi.