Ubusanzwe Ukwezi guto kuboneka iyo hari ibuye ryo mu Isanzure rinyuze iruhande rw’Izuba, ryakwegera Isi cyane bigatuma ingufu z’Isi (gravitational force) zirikurura rikaba hafi yayo mu byumweru cyangwa amezi runaka, mbere y’uko rikomeza urugendo.
Abashakatsi bashimangira ko bene aya mabuye afasha kwiga byeruye ibyo mu Isanzure byegera Isi, by’umwihariko bakarushaho kumenya imiterere y’Akarere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba (Solar sytem).
Abashakashasti bo muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bashimangiye ayo makuru.
Umwe muri bo, Richard Binzel, yagize ati “Ibi bibaho inshuro nkeya, ariko biranagoye kubibona kuko [aya mabuye] aba ari matoya cyane kandi agoranye kuyavumbura. Vuba aha ngaha ni bwo ubushakashatsi bwacu bwabashije kugera ku rwego rwo kuyabona neza mu buryo buhoraho.”
Iri buye ryiswe 2024 PT5 ryabonwe na “telescope” y’abashakashatsi ba Kaminuza ya Complutense, iherereye i Sutherland muri Afurika y’Epfo. Hari muri Kanama 2024, Hemezwa ko Ukwezi gusanzwe kumurikira Isi gusumba Ukwezi guto kwiswe 2024 PT5 inshuro 300,000.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Complutense iherereye i Madrid muri Espagne, agaragaza ko ku wa 29 Nzeri 2024 ari bwo Isi yafashe ibuye ryo mu Isanzure ryiswe 2024 PT5, ikarihinduramo Ukwezi guto kuyimurikira mu buryo budahoraho.