Igorero rya Mageragere rifungiwemo abantu basengera mu idini ya Islam bagera ku 1500 barimo igitsina gabo 1425, abagore 103 n’abana bari kumwe na ba nyina batandatu.
Mufti Mussa Sindayigaya yabagaragarije ko nubwo bari kugororwa ku byaha bakoze badakwiye gucika intege ngo bumve ko ibyo bakoze Imana idashobora kubababarira.

Ati “Mucire bugufi imbere wa Nyagasani wanyu, mumwiyegurire mbere ko wa munsi w’imperuka ugera. Bavandimwe impuhwe n’imbabazi z’Imana ziragutse cyane ni yo mpamvu Imana ivuga ngo njyewe Imana nyagasani mbabarira abakosheje kuri wa wundi wicujije, akisubiraho, akikosora, agakora ibikorwa byiza, akayoboka inzira nziza.”
Yagaragaje ko impuhwe n’imbabazi by’Imana bigaragarira mu ngeri zinyuranye zirimo ku kuba uwakoze icyiza agororera bikubye inshuro nyinshi n’aho ikibi kikahanwa uko cyakozwe.
Ati “Turi abantu, turi abanyategenke, abanyamakosa mu buryo butandukanye ariko ntabwo umugaragu w’Imana aheranwa n’ikibi yakoze ahubwo ahindukirira Imana agaca bugufi, kandi Imana ni nyiri mpuhwe zagutse, nyiri imbabazi zagutse kandi zireba ibiremwa byose iramubabarira.”
Yashimangiye ko kugira ngo uwakoze icyaha ababarirwe asabwa gutera intambwe zirimo kubabazwa, gushengurwa no kwemera icyaha wakoze udaciye ku ruhande, kwiyemeza kutazagisubiramo no gusaba imbabazi Imana n’uwo wahemukiye.
Mufti Sindayigaya yashimangiye ko umugaragu w’Imana mwiza agomba guhora yitwararika kuri bagenzi be kandi abibutsa ko imbere y’Imana hazaba ubutabera buboneye bityo ko nta we ukwiye kugira icyo ahisha.
Sheihk Uwamungu Idrissa, uri mu bari kugororerwa muri iryo gororero yasabye bagenzi be bahawe impanuro na mufti w’u Rwanda kuzizirikana kuko Imana ari umunyembabazi.
Mufti w’u Rwanda kandi yijeje ubufatanye kandi yemeza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakubaka umusigiti mu Igororero nkuko babisabwe, ndetse ibindi byifuzo byose yahawe ashimangira ko bigomba kubonerwa umuti.