Muri iyi ndirimbo, Bosco Nshuti agira ati: “Yesu ntajya ahinduka, uko yari ari ni ko ari n’ubu, ni ko ari aracyakiza indwara z’umutima n’umubiri.
Bosco Nshuti na Nice Ndatabaye bagaragaje kwizihirwa cyane muri iyi ndirimbo ifite amajwi n’amashusho meza bakomeza bagira ati: “Niwe ubabarira ibyaha byawe byose agacungura ubugingo bwawe akabukura mu rupfu akabuha ubuzima, abarushye n’abaremerewe baramusanga akabaruhura akabuzuza amahoro.”
Nyuma yo gusohoka kw’iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa karuhura ku barushye n’abaremerewe, ababuze ibyringiro bizima n’abafite ubugingo bwaguye umwuma, Paradise yaganiriye na Nice Ndatabaye.
Nice Ndatabaye yagize ati: “Iyindirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure, yaba abarwaye Imana iracakiza, ababaswe n’ibyaha yarabababariye ni bizere bakire imitima”. Yakomeje agira ati: “Ababuze ababo ni bakomere niwe umara agahida”.
Paradise yamubajije imvano yo gukorana indirimbo na Bosco Nshuti, maze Ndatabaye yagize ati: “Bosco n’inshuti yanjye cyane, uretse n’iyi ndirimbo hari n’ibindi bikorwa byinshi dukorana ni nshuti magara”.
Bamwe mu bakunzi be baba mu gihugu cya Kenya bakunze kugaragara batanze ibitekerezo bakamusaba kuzaza gutaramira muri kiriya gihugu.
Urugero, umwe mu bakunzi be witwa Kamau aherutse kujya ahatangirwa ibitekerezo agira ati: Come in Kenya, even if I don’t know Ikinyarwanda,but Your songs are amazing Papa!!! Aha yatangaga ibitekerezo ku ndirimbo “Imigambi yawe”. Mu gusubiza yagize ati: “Muri Kenya ntabwo nari namenya igihe ariko Imana nica inzira tuzabamenyesha”.
Nyuma y’iyi ndirimbo abakunzi ba Gospel bashimishijwe no kuba aba baramyi bakunzwe bikomeye bahanye inda ya bukuru muri iyi ndirimbo bikaba ari urugero rwiza ku bandi baramyi bataratera iyi ntambwe.
Aba bakaba biyongereye ku yandi mazina aremereye nka Meddy na Adrien Misigaro baherutse guhurira mu ndirimbo “Niyo”, Israel Mbonyi na Adrien Misigaro mu ndirimbo “Nkurikira” ,Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi na Tonzi bahuriye mu ndirimbo Rwanda Shima.
Bosco Nshuti ni urugero rucugushije kandi rutsindagiye, ni ishuri buri muntu wese yakwigiraho guca bugufi, impano nziza yagabiwe na Nyir’ingabe uwamugabiye umuramyi. Iyi ni impano yagabanye na Nice Ndatabaye uzwiho kudacengana n’abamubaza impamvu z’ibyiringiro bizima asigasiye.
Buri wese akaba amaze kubaka ibigwi n’ibirindiro muri Gospel akaba umurage bagabiwe n’uwabahamagariye kugarura amahanga kuri Kristo.
Bosco Nshuti wamurikiwe isi ahagana mu mwaka wa 2016 akomeje kuzamura ibendera ryo kunesha mu ndirimbo nka “Yanyuzeho”, “Ni muri Yesu”, “Ibyo ntunze”, “Nzamuzura”, “Umutima” n’izindi.
Nice Ndatabaye nawe afite Kristo mugari muri we bikamuhesha uburenganzira bwo gushikama mubyo yizeye no kwamamaza Kristo nk’uzagororerwa ejo.
Uretse indirimbo “Umbereye Maso” yakoranye na Adrien Misigaro ikaba yaraciye imvugo nshidikanyamana ku muhamagaro we, indirimbo zirimo “Imigambi yawe”, “Ai Mana y’ukuri”, “Umeamua kunipenda” yakoranye na Dr Ipyana n’izindi, uyu muramyi uzwiho ijwi riremereye nk’umuzindaro akomeje guhesha Kristo icyubahiro mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Source/ Paradise.rw