Ibi ni bimwe mubyo yagarutseho ubwo yari mu kuganiro kizwi ku izina rya ‘Versus” gikunda
gutambuka kuri Televiziyo y’ igihugu, nyuma yuko ashyize hanze indirimbo yise ‘C’est ton Jour’.
Gahongayire yavuze ku bicantege ahura na byo by’umwihariko ibyo ku mbuga nkoranyambaga,
ati “Njyewe nseba iyo Aline yabimbwiye, iyo nihaye intego sinyigereho, ndicara nkavuga nti
‘Aline urasebye’, ariko kuvuga ngo navuzwe, nagize gutya, ni amagambo.” “Amagambo
ntazakubuze gukora icyo ugomba gukora, ikosa ryose nshobora gukora ni zo mbaraga zanjye.
Kandi rero njyewe ndi umuntu udacika intege kuko intege ntazo ngira.”
Kanda hano urebe Indirimbo: “ C’est ton Jour” Aline Gahongayire