Ramjaane Joshua usanzwe ayobora umuryango w’ivugabutumwa witwa ‘Atawale International Ministry’ akaba asigaye ari Pasiteri, yagabiye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti.
Pastor Ramjaane avuga ko yasuye umugore wa Pasiteri Niyonshuti Theogene , kugira ngo amenye imibereho ye nyuma yo kubura umugabo, ariko anarebe icyo yamufasha nk’umuntu wasigaranye inshingano zo kwita ku muryango, ati: “Nk’umuntu wagiriwe ubuntu, hari icyo nakora tugafasha bariya bana Pasiteri Theogene yareraga, akabafasha.
Yakomeje avuga ko binyuze muri The Ramjaane Joshua Foundation na Atawale International Ministry abereye umuyobozi, bazajya bagenera ibikoresho by’ishuri ariko bakaba bifuje no guha inka, umugore wa Pastor Theogene nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumushimira.” Si inka gusa yatanze, kuko yiyemeje no kujya afasha abana be mu bijyanye n’ishuri.
Uwanyana Assia yashimiye Ramjaane avuga ko ari Imana yamukoresheje nk’uko isanzwe ikoresha abandi bantu bakamufasha, avuga ko ubu afite abana bagera muri 20 barimo abana be bane, afasha mu buzima bwa buri munsi, aho abamenyera amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi byo mu buzima bwa buri munsi.

Ramjaane Joshua usigaye ari umukozi w’Imana, akaba amaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ni naho yatangiriye umurimo w’Imana afatanya no kuyobora umuryango wa ‘The Ramjaane Foundation’ yashinze, ubu ari kubarizwa i Kigali mu bikorwa bitandukanye
