Umuhanzi Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubujyanama bwe ko uretse amashusho y’indirimbo
“Ndabihiwe” aherutse gusohora, nta yindi ndirimbo isanzwe azongera gukora.
Uyu muhanzi witeguraga gusohora album ye ya mbere, yamenyesheje abamufasha mu muziki
ko uyu mushinga bawuhagarika, ahubwo bagatangira gutekereza ku mishinga mishya
y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Niyo Bosco yabishimangiye ubwo yari mu kiganiro ’Samedi Detente’ gitambuka kuri Radio y’u Rwanda, aho yagize ati
“ Njye Imana yankoreye ibintu byinshi, hari ibintu byinshi yagiye
insimbutsa rero ntuzatungurwe nubona nafashe icyemezo cyo gukora Gospel gusa ibindi nabyo
bifite ababikora neza ku buryo ntabikoze nta gikuba cyaba gicitse. Njye ngiye gukora umuziki
ufasha abantu, uramya ukanahimbaza Imana.”
Muri iki kiganiro Niyo Bosco yavuze ko atari ibintu bishya kuri we kuko yabihoranye, ati ;
“Ntabwo nabyutse ngo numve ngiye kubikora ahubwo ngiye kwica icyiru ahubwo mba
naranatinze kuko Imana iba yarankoreye ibintu byinshi cyane.”
Mu Ugushyingo 2023 nibwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music yari yiyemeje kumufasha,
bivuze ko yari afite indirimbo nyinshi zari zitarasohoka, ahamya ko ataramenya ikizaba, gusa
yemeza ko nk’umuntu wavuye kure mu mpano yahawe yahisemo kwitura Imana.
Abajijwe niba atari igihombo agiye kwiteza, Niyo Bosco yagize ati “Ku buryo se Isi yakwishyura
ijuru rikaguhombya? Njye simpinduye umwuga igihindutse ni ubuzima.” Niyo Bosco yavuze ko
ku bwe atifuza kubaho yigenga, ahubwo akeneye imbaraga zo kumugenga kandi asanga aribyo
bizamugirira akamaro.