Kureba uburyo urwego rw’imikino rwakwinjiriza ibihugu amadovize niyo nama El Hadji Diouf wigeze gukinira ikipe y’igihugu cye na Liver Pool yo mu Bwongereza wari yitabiriye inama y’iminsi 3 yahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino anyuranye, abashoye imari muri uru rwego rwa siporo n’abayobozi banyuranye bo mu gihugu no hanze yacyo.
Uyu munya-Senegal wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru El Hadji Diouf w’imyaka 43 avuga ko asanga u Rwanda rwarashyize imbaraga nyinshi mu gushora imari mu bikorwaremezo by’imikino, ikintu yemeza ko cyakabaye gikorwa henshi kuri uyu mugabane niba imikino yazamura ubukungu bwa Afurika, ati: “Mu by’ukuri nigeze kuza hano, nta gihe kinini gishize, none nagarutse ndabona ko ibintu bihinduka,”
“bigaragaza ko mufite umuyobozi nyakuri, yeretse urubyiruko ko amahirwe asigaye ari ayanyu yo gufata inshingano kuko ibikorwaremezo bya siporo bihari, ni aho urubyiruko rero gufata inshingano, gukora cyane no gutekereza ku cyo bakorera Afurika bitari ugutekereza ku cyo Afurika yabakorera.”
Muri 2022, ubukerarugendo bushingiye ku mikino bwihariye 14% by’ibikorwa by’ubukungu buturuka ku nama zakiriwe mu Rwanda kuko yinjirije igihugu asaga gato miliyoni 6 z’amadorari ya Amerika.
Banki Nyafurika y’Iterambere yerekana ko uru rwego ruzagira umuvuduko w’izamuka ku kigero cya 4% mu gihe kigufi n’ikirekire, rugira uruhare rwa 0.2% ku musaruro mbumbe wa Afurika mu gihe nyamara ku rwego rw’isi imikino igira uruhare rwa 2% by’umusaruro mbumbe.