Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda, cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye, ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, kikazabera muri Stade Amahoro i Remera.
Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr. Charles Murigande avuga ko mu myaka nk’itandatu ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda waruvugaga abantu bagakuka imitima; ndetse aho ugeze wakwivuga bagahunga.
“Uyu munsi umuntu iyo akubajije ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, ntaba ashaka no gusohoka. Aba ashaka ngo mukomezanye ngo akubaze ngo ariko ibintu mwakoze mu Rwanda, mwabikoze gute? Perezida wa Repubulika wanyu biriya bintu akora, abikora ate?”

Murigande yavuze ko ubu amateka yahindutse cyane ndetse u Rwanda rukaba rujya kugarura amahoro hanze, rukaba ruyoboye imiryango ikomeye ibiri ku isi ibintu bitarakorwa n’ikindi gihugu na kimwe ku isi.
Ati “Mujya mutekereza ko u Rwanda ukuntu rungana, ruyobora imiryango ibiri ikomeye ku Isi; irimo uwa ’Francophonie’ urimo ibihugu birenga 60 ndetse n’uwa ’Commonwealth’’, nta kindi gihugu ku Isi cyari cyayobora iyi miryango ibiri icya rimwe. U Rwanda rw’icyo gihe, nirwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo n’abapolisi banyu bakaza kuturindira umutekano iwacu.”
Agaragaza ibi byose nk’impamvu zikomeye zo gushimira Imana mu myaka 30 ishize. Murigande yashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana. Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye, hazaba hari kandi n’amakorali atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jileh n’ayandi.