Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, ku wa 12 Kanama 2024.
Umuhango wo kumwimika witabiriwe n’abakirisitu Gatolika benshi baturutse mu maparuwasi 26 agize Diyosezi ya Butare n’ahandi hatandukanye.
Yagize ati “Ubwepiskopi si Icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba agomba gukora. Umwepiskopi agomba kuzirikana kuba ingirakamaro, Ujye wihatira kuronkera ingabire za bose, urabe umuyobozi n’umushumba w’indahinyuka, ujye wibuka iteka urugero rwa Yezu umushumba mwiza, we umenya intama ze kandi na zo zikamumenya. Abo Imana igushinze bose uzabakunde urukundo rwa Kibyeyi.”
Antoine Cardinal Kambanda yasabye Mgr Ntagungira kuba umushumba mwiza umenya intama ze, uzikunda urukundo rukwiriye kandi rutarobanura uwo ari we wese. Yahise amuha Bibiliya nk’ijambo ry’Imana agomba kwifashisha mu murimo we w’ubushumba ndetse n’inkoni y’ubushumba.
Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yavuze ko Papa Francis yafashe umwanya muremure kugira ngo ahitiremo imbaga y’Imana iri i Butare umushumba uyibereye kandi uzayigezaho inkuru Nziza y’Umukiro wa Kristu.
Asoma ubutumwa bwa Papa Francis yagize ati “Urasabwa kuba umushumba mwiza, mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kirisitu.”
Yakomeje yibutsa Musenyeri Ntagungira ko atari wenyine, kuko yinjiye mu rugaga rw’Abepiskopi b’u Rwanda n’Isi yose, ariko ko hejuru ya byose n’Imana imuri hafi.
Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.
Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali, nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.