Umuryango w’ivugabutumwa witwa Baho Global Mission ufatanije n’amadini n’amatorero akorerera mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe bateguye igiterane cy’ububyutse atumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe nka Pastor Zigirinshuti Michel,Bishop Joseph Mugasa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba na Thacien Titus n’abandi batandukanye.
Iki giterane kiswe icyo Ububyutse n’ibitangaza i Mahama( Mahama Revival Miracle Crusade ) kizaba kuva kuwa 26 kugera kuwa 28 Nyakanga 2024 kikazabera mu nkambi y’impunzi z’aba Kongomani n’abarundi iherereye muri uyu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.
Iki giterane kizaberamo inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo urubyiruko ,Abagore ndetse n’abakozi b’Imana aho mu minsi yacyo mbere ya saa sita hazajya haba aya mahugurwa y’ibyiciro noneho nyuma ya saa sita kuva kw’isaha ya saa munani hakaba igiterane rusanjye cy’ububyutse n’ibitangaza by’Imana.
Pastor Isaie Baho Umuyobozi wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuzeko iki giterane cy’ububyutse n’ibitangaza impamvu bakijyanye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe ziri mu ntego yo kugira ngo abantu barusheho gusabana n’Imana ndetse abatarakira agakiza babwirizwe ubutumwa bwiza noneho n’abafite ibyifuzo basengerwe.
Aganira na Agakiza.com, uyu mushumba yagize ati:”Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abaheburayo 13:8 riravuga ngo uko Yesu yari, nuyu munsi niko ari kandi ni nako azahora iteka ryose bityo tuziko Yesu yabwirizaga abantu bakakira agakiza yarangiza agasengera abarwayi akanasubiza ibyifuzo by’anantu natwe rero kuri iki giterane tuzakorera muri uyu murongo kandi ibi byose bizabonekamo.
Uyu munsumba yakomeje avugako ku munsi wa mbere w’iki giterane ni ukuvuga kuwa gatanu hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo gukina umupira w’amaguru uzahuza amakipe yaha i Mahama,hakaba umuganda uzahuza abakirisitu muri uyu murenge wa Mahama ndetse hakanaba amahugurwa y’urubyiruko ndetse n’inyigisho z’abagore ukwabo.
Bukeye kuwa gatandatu mu masaha ya mugitondo hazaba amahugurwa y’abakozi b’Imana ni ukuvuga abashumba n’abafasha babo noneho ku cyumweru abantu bagasengera mu nsengero zabo nyuma ya saa sita nkuko nindi minsi ya mbere bizaba byagenze hagakomezwa igiterane rusange